Manifesto Kinyarwanda

ADN yacu nicyo tugamije:


Twemera ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho anezerewe.


Twemera ko buri muntu afite ubutumwa, n’akamaro agomba kumara, aho yaba ari ho hose, n’akazi yaba afite akari ko kose. Ibyo nibyo bizagira isi nziza kurushaho.


Dushyigikiye kuba-rwiyemezamirimo bigera kuri bose binyuze mugusangira ubumenyi [Knowledge], ibyo tunyuramo [Experience] n’ibitekerezo [Ideas] (KEI).

Iryo niryo pfundo ryo kuba-rwiyemezamirimo bigera kuri bose. Dusangira n’abandi ibyo tuzi kubera ko hari abandi bagize ibyo badusangiza.


Twemera ubugwaneza bwa muntu bwigaragariza mu kuba-rwiyemezamirimo igirira akamaro ikanateza imbere aho tuba. Twemera tudashidikanya ko hamwe na buri rwiyemezamirimo, buri shoramari rikozwe, buri gashya gahanzwe kandi gakura, na buri bwoko bw’ubushabitsi cyangwa ikoranabuhanga rihindura ibintu, dushobora kwerekana ko urw’unguko rw’amafaranga n’inyungu z’umuryango mugari muri rusange bishobora kujyana. Turi ku rugamba rwo kwerekana ko isi ijyambere kubera ubuntu, atari irari ry’ibintu.


Twemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kugira amahirwe ya mbere n’aya kabiri mu kuba rwiyemezamirimo kwe.

Nk’uko Nelson Mandela yabivuze “Ntimuzancire urubanza mushingiye ku mihigo nzaba nesheje, ahubwo muzashingire ku nshuro naguye nkahaguruka nkakomeza.”

Amahirwe ya mbere ahwanye n’uburenganzira ndakumirwa bwo kubasha kubaho ubuzima bwiza, kandi niyo umuntu yakora amakosa agatana, akaba afite uburenganzira bwo guhabwa amahirwe ya kabiri.

Icyakora umuntu aba akwiye ayo mahirwe ya kabiri iyo yerekanye ko “ava mu magambo akajya mu bikorwa” kandi ko yafashwe umwanzuro ntakuka wo kugendera mu inzira nziza.


Twemera kuba-rwiyemezamirimo uhora yunguka ubumenyi. Gutsindwa ntibijya biba na rimwe igihombo cyane cyane iyo umuntu abikuyemo amasomo, akemera amakosa yaba yarakoze hanyuma akanasangiza abandi ibyo yigiyemo.

Imbogamizi no gutsindwa umuntu ahura nabyo icyo gihe bimuhindukira inyungu zigera kuri benshi, byongeye kandi ni aho avoma imbaraga zituma ahangana n’imbogamizi yongera guhura nazo binamaugeza ku ntsizi.


Dushyigikiye kuba-rwiyemezamirimo bidaheza, nk’uko ingingo ya kabili y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ibisaba;

  • ntawe uhezwa bishingiye ku bwoko,
  • ibara ry’uruhu,
  • igitsina,
  • ururimi,
  • idini,
  • ibitekerezo bya politiki cyangwa indi myumvire,
  • ubwenegihugu, aho akomoka,
  • umutungo,
  • aho yavukiye n’ibindi.

Imibanire myiza y’abantu, inoze kandi ishingiye ku bunyangamugayo ni wo musingi wo gutsinda n’iterambere.


Twemera kuba-rwiyemezamirimo bishingiye ku igura n’igurisha ry’umusaruro. Twemera ko hejuru y’inyungu ihagije, igihembo kigomba kuba kijyanye n’umusaruro wabonetse. Uyu murongongenderwaho unareba ibijyanye no guha amafranga imishinga igitangira ndetse n’indi yamaze gukura: ubufasha mu by’imari bw’ibanze n’ikurikirana-bikorwa bishingiye kugushyira mu ngiro no kugera ku ntego zigaragara zumvikanyweho mbere. Uyu murongo ngederwaho unareba abo dukorana bose.


Twimakaje kuba rwiyemezamirimo bw’Indakemwa binyuze mu gusuzuma no guhora tugenzura intego zacu. Byose bitangirira ku ntego ya nyayo kandi igororotse. Ukuri n’icyizere ni ingenzi cyane ku bw’iyo mpamvu intego zihishe zo zihabanye n’iyi ngingo.


Twemera ko kuba rwiyemezamirimo bakorera mu mucyo, haba kubatangizi cyangwa se ba rwiyemezamirimo bamenyereye, ari ingenzi cyane ku bantu bose bagira uruhare mu buzima bw’umushinga baba bahuriyeho, baba ari abawushinze, abafatanyabikorwa, abashoramari, abatuye ahantu uwo mushinga ukorera, umuryango mpuzamahanga n’abandi. Ibyo bitangirira kuri twebwe nka Fondasiyo hamwe na buri muntu dukorana.


Nyamuneka wemeze iyi manifeste usinya hepfo hanyuma usangire ADN yacu nabantu benshi bashoboka.
Nubikora, ugira uruhare mugukwirakwiza umunezero.